BREAKING-NEWS

RDC/GOMA: Quatres personnes sont mortes dans un incendie survenu à Kiziba II

Music: Conseils pour bien faire la promotion pour la sortie de votre nouvel album

Music: Voici les 8 façons les plus méconnues de faire de l’argent avec votre musique

COMMENT BIEN GÉRER LE DÉBUT D’UNE RELATION AMOUREUSE ?

Amwe mu mateka n'ubuzima bw'umuhanzi Adrien Misigaro

Yanditswe na Jean Claude MUHIRWA kuwa 2017-08-16 saa 22:01:31Yasomwe: 2937

Famemix urubuga ruje gufasha abahanzi nyarwanda gusakaza no kugurisha ibihangano byabo.
Nyuma yaho abahanzi Nyarwanda bagiye
bagaragaza ko bafite ikibazo cyo kugurisha no
kubura uko basakaza ibihangano byabo mu buryo
bworoshye hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuri ubu
inzitizi bari bafite zishobora kuvaho burundu
nyuma yaho hagiriye hanze urubuga rubakemurira
ibyo bibazo bari bafite.




Urubuga rwa Famemix.com ruje gufatanya
n’abahanzi nyarwanda hamwe n’abandi bakunda
muzika byumwihariko aho umuhanzi afite
uburenganzi bwo gushyiraho ibihangano bye ndetse
agatanga n’uburenganzira ashaka kuri icyo
gihangano.


Kuri uru rubuga umuhanzi ashobora guhitamo niba
indirimbo yashyizeho abakunzi be bashobora
kuyitunga ntakiguzi (Free download) cyangwa
bakaba bayumva gusa hatabayeho uburyo bwo kuyi
downloading. ibi bikazagirira akamaro kanini
umuhanzi ndetse bigafasha umufana we kumutera
inkunga akoresheje uburyo bwo kugura icyo
gihangano.


Umufana n’undi wese ukunda muzika nyarwanda,
uru rubuga rwa Famemix.com rumufasha kumenya
indirimbo nshya zasohotse akaba yabasha kuzumva
online ntakiguzi.

akariho.rw tuganira na Ivan RWIBUTSO, umwe
mubashinze Famemix.com , yasobanuye ko bafite
intego yo guteza imbere umuhanzi nyarwanda aho
bamufasha gucuruza ibihangano bye ku isoko
mpuzamahanga ndetse bakanamufasha kwamamaza
mu buryo bworoshye.


Ivan yagize ati:”Mu myaka ishize, umuhanzi
nyarwanda yasohoraga indirimbo bakamubwira ko
ari nziza ndetse bakamusaba gukomeza kuririmba
nyamara ntihagire amafaranga na make bamuha
kandi indirimbo aba yasohoye iba yamutwaye
amafaranga n’ibindi. urubuga rwacu rukaba ruje
kumufasha kuba igihangano cye cyakwinjiza
amafaranga niyo yaba make ariko akabasha
kuyabona kandi ibi bigakorwa mu buryo bworoshye
aho umufana abasha kumugurira indirimbo ye
bikozwe online.”


Yongeyeho ko mu gihe gishize umuhanzi yajyaga
akora urugendo ajya mu itangazamakuru kubaha
indirimbo yasohoye. ibi bikaba bimufata igihe
ndetse bigatuma indirimbo itinda kugera ku bakunzi
be bityo Famemix ikaba ifasha umuhanzi gushyira
ku rubuga indirimbo ye akoresheje machine
cyangwa telefone ye igendanwa.


Ivan Rwibutso yasoje ikiganiro twagiranye asaba
abakunzi bamuzika cyane cyane kwitabira kumva
indirimbo z’abahanzi bakunda binyuze kuri uru
rubuga kuko byoroshye.


Akomeza asaba abahanzi nyarwanda kugana uru
rubuga rukabafasha kugurisha indirimbo zabo aho
umuhanzi ku giti cye ashobora gukora konti kuri uru
rubuga bityo akaba yakwishyiriraho indirimbo ze
agatangira kuzigurisha no kuzumvisha abafana be.
sibyo gusa kuko umuhanzi n’umufana we bashobora
no kuganira banyuze kuri uru rubuga.


Twababwira ko mu Rwanda hakomeje kuza imbuga
zitandukanye zifasha gusakaza ibihangano
by’abanyarwanda ariko igikomeje kuba imbogamizi
kikaba ari umusaruro umuhanzi akura mu gihangano
cye.


Ushobora kubasura ku rubuga rwabo arirwo
www.Famemix.com cyangwa ukajya kuri page yabo
ya Facebook mu kumenya andi makuru


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

MUSIC: CONSEILS POUR BIEN FAIRE LA PROMOTION POUR LA SORTIE DE VOTRE NOUVEL ALBUM


Yo kuwa 2018-11-10 i saa 10:36:06

AMWE MU MATEKA N'UBUZIMA BW'UMUHANZI ADRIEN MISIGARO


Yo kuwa 2018-10-26 i saa 15:36:12

DJ ZIZOU NGO NIWE NYIRABAYAZANA WISHISHURWA RY'INDIRIMBO YA ALLIONI NA BRUCE MELODY


Yo kuwa 2018-10-26 i saa 15:26:40

DEPITE FRANK HABINEZA YASABYE ABANTU KUREKERA GUHUTAZA NO KWAMAGANA ODDA PACCY


Yo kuwa 2018-10-25 i saa 11:14:19

CLAPTON KIBONKE YASEZERANYE MU MATEGEKO N'UMUKOBWA YIHEBEYE


Yo kuwa 2018-10-19 i saa 15:07:56

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA